Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Minisiteri y’Ingabo muri Amerika (Pentagon), ku wa 1 Gashyantare uyu mwaka, Austin yavuze ko bibabaje kuba yaragiye kwivuza abo bakorana batabizi.
Ati “Ndashaka gushyira umucyo kuri ibi: Ntabwo twitwaye neza mu kibazo. Mba narabwiye Perezida ibijyanye na Cancer ndwaye. Mba narafashe inshingano kandi zo kubwira abo dukorana n’Abanyamerika muri rusange. Ndisegura ku bo dukorana ndetse n’Abanyamerika”.
Yakomeje avuga ko asabye byeruye Perezida Biden imbabazi kandi ko n’Abanyamerika bose kuko ari inshingano zabo kumenya uko ubuzima bw’abayobozi babo buhagaze n’iyo byaba ari iby’igihe gito.
Yongeyeho kandi ko mu gihe yari arwaye nta cyuho cyabaye mu kazi kuko Minisitiri wungirije yakoraga.
Austin w’imyaka 70 yagarutse ku kazi muri iki cyumweru nyuma yo kujya mu bitaro muri Mutarama ndetse kumuvura bigafata igihe kinini kirenze uko yabikekaga.
Yari yagiye mu bitaro bya Walter Reed National Military Medical Center abagwa bwa mbere ku itariki ya 22 Ukuboza 2023 ariko aza gusibirayo ku itariki ya 1 kugeza 15 Mutarama 2024.
Akigerayo abakorana na we muri Minisiteri y’Ingabo bagombye gutegereza kugera kuri 4 Mutarama kugira ngo batangaze ayo makuru na Perezida atari azi.
Ubwo Perezida Biden yari abibajijweho mu ntagiriro za Mutarama, yavuze ko Austin yagize intege nke mu kutamumenyesha uburwayi bwe afite gusa ko agifite ububasha nka Minisitiri kuko yamaze ibyumweru bibiri akorera mu rugo nyuma yo kuva mu bitaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!