Aganira na Televiziyo Euronews nyuma y’uko umutwe wa Leta ya Kiyisilamu usohoye amashusho y’icibwa ry’imitwe ry’Abakirisitu b’abakobute 21, Perezida Bachir, usanzwe ari mu idini ya Islam yemeje ko nta musilamu nyawe wakora ibikorwa by’ubugome nk’ibyo iyo mitwe ikora.
Ati” Nta muyisilamu n’umwe wakora ibikorwa nka biriya; ndabizi neza ko CIA na Mossad byihishe inyuma y’iriya mitwe.”
Umuyobozi w’umutwe w’Abayisilamu b’Abashiya, Hezbollah, ukorera muri Liban, Hassan Nasrallah, nawe yari aherutse gushinja ibiro by’ubutasi bya Isiraheli, Mossad n’ibya USA, CIA kwihisha inyuma y’ubugizi bwa nabi bwa Leta ya Kiyisilamu.
Muri Mutarama, Melih Gokcek, umuyobozi w’umurwa mukuru wa Turukiya, Ankara, yashinje Isiraheli gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero byagabwe ku kinyamakuru Charlie Hebdo.
Icyo gihe yavuze ko Isiraheli ibikora ishaka ko “abatuye Isi barushaho kwanga Idini rya Islam.”
Perezida Bashir yahakanye ibivugwa n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, HRW ko abasirikare ba Sudani y’Epfo bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa barenga 200 mu Mujyi wa Tabit mu ntara ya Darfur y’Amajyaruguru ku ya 30 Ukwakira 2014.
Ati” Ibyo bihuha byasakajwe na Radio Dabanga itavuga rumwe na Leta ishyigikiwe na Isiraheli.”
Boko Haram yashimuse abakobwa 300 mu kigo cy’ishuri cyo mu Mujyi wa Chibok muri Nigeria mu mwaka ushize yica n’abasaga 2000 mu Mujyi wa Baga, ibyigamba mu mashusho ivuga ko ari itangiriro y’ibindi bitero uruhuri.
Abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu bamaze kwica ababarirwa mu bihumbi muri Irak na Syria bavuga ko barwanira gushinga leta igendera ku matwara y’idini ya Islam.



















TANGA IGITEKEREZO