Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko y’America yeguye kuri iyi mirimo nyuma yo kunanizwa mu buryo butandukanye na bamwe mu badepite.Akaba azatanga ububasha tariki ya 30 Ukwakira.
Yagize ati "Ijoro ryakeye natekereje ku bintu Papa yambwiye, mbyutse muri iki gitondo ndasenga nk’uko nsanzwe mbikora, mpita mfata umwanzuro wo gusezera ku kazi. Ni ko byagenze"
Uyu mugabo akaba yaratangaje ko yeguye kuwa gatanu mu gitondo nyuma yuko Papa asuye ingoro y’Inteko Ishingamategeko muri Amerika akanabagezaho ijambo.
Uyu mugabo w’imyaka 65 yabivugiye mu nama aho yemeza ko uyu waba ari umuti w’akaduruvayo kari kamaze kuvuka muri iyi ngoro k’abatamwemera.
Uyu mugabo yatangiye kotswa igitutu n’abo batavuga rumwe nawe bo ishyaka rye kuva mu mwaka wa 2011 agera kuri uyu mwanya.
Gusa hari amakuru avuga ko kuba yarakiriye Papa akamusengera biri mu byamusembuye.
“Papa yandambitseho ibiganza nanjye mbimushyiraho arambwira ngo nsengera,ndinde wo gusengera papa, ariko narabikoze”
Boehner yagize ikibazo gikomeye mu kuyobora iyi Inteko aho yagiye atanyura benshi mu bayigize batahwemye guhangana nawe kugeza ubwo avuyeho.
Akenshi ntibagendaga bavuga rumwe kubijyanye n’ubushake bwo guhemba bamwe no guhana abandi no gufata ibyemezo yishakiye mu buryo butandukanye nkuko BBC yabitangaje
Perezida Obama yavuze ko yatunguwe no kumva aya makuru kuri Boehner. Uyu mugabo yagiyeho muri 2011 ubwo ishyaka ry’Abarepubulikani ryatangiraga kuyobora ariko akagenda abona abatavuga rumwe benshi.
[email protected]
Twitter: @biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO