Ibiganiro hagati y’impande zombi babifashijwemo na Kiliziya Gatolika.
Abayobozi bakuru ba Amerika babwiye itangazamakuru ko abenshi mu bafunzwe barengana, akaba ari yo mpamvu bifuza ko barekurwa mbere y’uko manda ya Perezida Biden irangira ku wa 20 Mutarama ubwo Donald Trump azarahirira kuyobora iki gihugu.
Perezida Biden yifuza ko imfungwa za politiki ziri muri Cuba zifungurwa kuko abenshi muri bo barengana.
RT yanditse ko Guverinoma ya Cuba yemeje ko intambwe Amerika iteye ari nziza ariko bimwe mu bihano by’ubukungu bigumyeho bizakomeza kudindiza iterambere ry’abaturage.
Iki gihugu kandi kigaragaza impungenge z’igihe umwanzuro ufatiwe kuko ari ku musozo wa manda bityo Donald Trump ashobora kuzahita abisubiza uko byari bimeze.
Muri Mutarama 2021, Trump yongeye gushyira Cuba ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba ayishinja gushyigikira Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, no gucumbikira abanyabyaha bashakishwa na Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!