Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, avuga ko agamije kurushaho gukura igihu kuri urwo rupfu rwakunze kuvugwamo akagambane.
The New York Times ivuga ko Ububiko bwa USA buzashyira ahagaragara izo nyandiko ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira . Kennedy yishwe arashwe na mudahusha ku wa 22 Ugushyingo 1963 mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.
Ububiko bwa USA bwagiye busohora amabanga menshi yerekeranye n’urwo rupfu ariko icyiciro cya nyuma cyayo kiracyabitse mu mitamenwa.
Trump kuri Twitter yagize ati “Mu rwego rwo gutanga amakuru yisumbuyeho, nka Perezida, nzemera ko amabanga ya JF Kennedy amaze igihe abitswe afungurwa ku mugaragaro.”
Inteko Ishinga Amategeko yemeje mu 1992 ko inyandiko zivuga ku rupfu rwa Kennedy zigenda zishyirwa ahagaragara mu gihe cy’imyaka 25 uretse mu gihe Perezida uriho asanze zabangamira umutekano w’igihugu.
Igice Trump azasohora kizaba kigizwe n’inyandiko 3,000 nshya n’izindi 30,000 zari zisanzwe hanze ariko zidasesenguye. Gusa impuguke zemeza ko nta gishya kidasanzwe kizwi kizirimo nubwo zishobora kugaragaza byinshi k’uwamwishe, Lee Harvey Oswald.
Oswald yafatiwe i Dallas ku munsi yisheho JF Kennedy ariko ahakana icyo cyaha avuga ko ari igikoresho, hari abamutumye.
Mu gihe yari maze iminsi ibiri mu maboko ya polisi yarashwe n’undi mugabo witwa Jack Ruby wari ufite akabyiniro mu mujyi wa Dallas. Uyu we yaje gukatirwa urwo gupfa arajurira yemererwa kongera kuburana ariko ku wa 3 Mutarama 1967 arwarira muri gereza apfa yishwe na kanseri y’ibihaha.
Nubwo hari abavuga ko yishe Lee Harvey Oswald ntawe umutumye, abashakashatsi berekanye ko nawe yari atumwe n’abandi bantu bataramenyekana, bigakekwa ko ari nabo bamurogeye muri gereza.
Urupfu rwa John Kennedy nirwo rwa mbere rwabaye imbarutso y’imitekerereze y’uko hari imiryango y’abakomeye ikorera mu mwijima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari abavuga ko Kennedy yaba yarishwe n’umutwe w’ubutasi wa USA, CIA, abandi bakavuga Cuba cyangwa u Burusiya bitavugaga rumwe na USA muri icyo gihe, hakaba n’abavuga umutwe w’aaba “Illuminati”.





Ibitekerezo 0