Abanyamakuru babajije Perezida Trump niba Microsoft iri kwitegura kugura TikTok, arasubiza ati “yego, navuga ko bishoboka,” gusa nyuma yongeraho ko hari ibindi bigo bikomeye byifuza kugura uru rubuga.
Ubutegetsi bwa Amerika bumaze iminsi bugerageza ibishoboka ngo TikTok igurishe ibikorwa byayo muri Amerika mu nyungu z’umutekano w’igihugu ndetse Perezida Biden mbere y’uko ava ku butegetsi, yari yategetse ko niba ibikorwa bya TikTok bitaguzwe n’abenegihugu, uru rubuga nkoranyambaga rutazakomeza gukoreshwa muri Amerika.
Trump akijya ku butegetsi yahise asubika icyemezo gihagarika TikTok mu minsi 75 mu gihe hagishakishwa igisubizo cya nyuma, ndetse aherutse kwemeza ko mu minsi 30 azaba yabonye umuti w’ikibazo kuko ari kuvugana n’ibigo byinshi bishobora kuyigura.
BBC yanditse ko Microsoft itigeze yemeza aya makuru, na ho ubuyobozi bwa TikTok bwo bwatangaje ko hakiri igihe cyo kuvugana n’abashoramari benshi bifuza kuyegukana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!