Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kabiri irashyira ahagaragara raporo imaze imyaka ibiri ikorwa ku iyicarubuzo rikorerwa abantu bakekwaho iterabwoba n’ urwego rw’ubutasi rw’icyo gihugu (CIA) .
Televiziyo Al Jazeera ivuga ko abo mu ishyaka ry’abademokarate bakoze iyo raporo bagaraza ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubundi buryo bw’iyicarubozo bukorerwa ababa bakorwaho iperereza ku byaha by’iterabwoba.
Iyo raporo igiye gusohoka , igaragaza amahano CIA ikorera mu bwihisho mu Burayi no muri Asia ikurikiranye abakekwaho iterabwoba.
Umuvugizi wa perezidansi ya USA, John Earnest yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko icyo cyegeranyo nikiramuka kigiye hanze kitazabura guteza ibibazo ku bantu ku giti cyabo.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, umunyamabanga wa USA John Kerry yasabye senateri Dianne Feinstein uhagarariye abakoze icyo cyegeranyo gutegura uburyo kizasohoka neza.
Perezidansi ya USA ivuga ko bikomeye gutekereza uburyo uyo kegeranyo kizasobanurirwa abaturage mu buryo bwumvikana dore ko gifite paji 6200 zigaragaza uburyo abantu 100 bafashwe hagati y’umwaka 2001 na 2009 bashinjwa iterabwoba, bafashwe n’ubutasi bwa Amerika bari babayeho mu gihe kibazwa.
Iyo raporo igaragaza ko abakekwaho gukora ibyaha by’iterabwoba bashyizwe mu mazi mabi, bakababazwa, hari abakorerwe ihohoterwa rihingiye ku gitsina , abashyizwe ku mashanyarazi ba mu ri gereza ya Guantanamo iherereye muri Cuba n’ahandi hatandukanye.
Gukurikirana abakekwaho ibyaha by’iterabwoba byatangiye ku buryo bukaze mu na G. Worker Bush nyuma y’umwaka 2001 ubwo bitero by’ubwiyahuzi bya Al Qaeda byasenyaga imiturirwa ya World Trade Center .



















TANGA IGITEKEREZO