Ni umwanzuro ukubiye mu ijambo Perezida Trump yavuze ubwo yakiraga mugenzi we wa Pologne Andrzej Duda muri White House ku wa 24 Kamena 2020.
Perezida Trump yavuze ko abasirikare bagiye kugabanywa kubera icyo yise kwirengagiza inshingano k’u Budage, aho abushinja kudashyira 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP mu bikorwa by’ubwirinzi nk’uko babyemeranyije nk’abahuriye mu muryango wa NATO.
Yagize ati “Dushobora kwimurira abasirikare bacu bari mu Budage muri Pologne, tugiye kugabanya abasirikare bacu mu Budage bagere ku bihumbi 25.”
“U Budage bwishyura igice gito cy’ibyo bwakagomye kuba bwwishyura, ibi ni ukwirengiza inshingano cyane… ku bw’ibyo tugiye gukura abasirikare mu Budage, bamwe bazagaruka mu rugo, abandi bajyanwe ahandi mu Burayi, by’umwihariko muri Pologne.”
Aba basirikare ba Amerika Trump avuga agiye kugabanya, bari mu Budage kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira gusa uko imyaka yagiye ishira umubare wabo wagiye ugabanuka, uva kuri 72 400 ugera ku abarenga gato ibihumbi 33.
Aba basirikare ba Amerika bari mu Budage bari mu mutwe uzwi nka United States European Command, EUCOM aho ufite inshingano zo kurinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukumira icyayitera kinyuze mu bindi bihugu no gutanga umusanzu mu miryango ihuriyemo n’ibindi bihugu nka NATO.
Uretse kuba uyu mutwe ufite icyicaro mu Budage mu mujyi wa Stuttgart unakorera no mu bindi bihugu by’u Burayi bigera kuri 51.
Mu gihe iki cyemezo cya Trump cyaba gishyizwe mu bikorwa biteganyijwe ko uyu mubare wakongera kugabanuka ukagera ku bihumbi 25.





Ibitekerezo 0