CCN yanditse ko Trump yavuze ko abayobozi bakomeye mu nzego z’ubutasi bamubwiye ko iyicarubozo ari ngombwa gusa ngo ibyo inzobere mu bya gisirikare zibyamaganira kure. Yavuze ko azatega amatwi ibyo abanyamabanga ba guverinoma bazatangaza kuri iki kibazo.
Mu kiganiro na ABC, Trump yavuze ko nta mpamvu yo kurwanya iterabwoba hakoreshejwe uburyo bworoheje.
Ati” Iyo Islamic State iri gukora ibintu bitigeze byibazwa n’umuntu uwo ariwe wese ndetse bitanabayeho no mu myaka myinshi ishize, ese nshobora kwemera uburyo bwa waterboardging (bufatwa nk’ubw’iyicarubozo)? Igihe cyose bindeba tugomba kurwanya umuriro dukoresheje umuriro.”
Waterboarding ni uburyo bwo gufata agatambaro ukagashyira mu isura y’umuntu usa n’umupfuka umutwe ariko aboshye cyangwa yafashwe amaboko n’amaguru warangiza ukahamena amazi ku buryo ashobora kubura umwuka ndetse no kwangirika kwa bimwe mu bice by’umubiri birimo ibihaha n’ibindi.
Ubu buryo bwakoreshejwe ku buyobozi bwa George W Bush nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001, bwaje gukurwaho na Barack Obama.
Trump avuga ko ubwo buryo bworoheje bityo ko hagomba gukoreshwa izindi mbaraga zikaze mu guhashya iterabwoba.
Ibi byifuzo by’umuyobozi wa Amerika ngo bizashingira ku myanzuro izatangwa n’umunyamabanga w’ingabo, James Mattis urwanya iyicarubozo igihe umuntu akirimo gukorwaho iperereza ndetse n’umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutasi (CIA) Mike Pompeo uherutse kubwira abasenateri ko adashyigikiye iyicarubozo ariko nyuma akemeza ko hagarurwa uburyo bwa waterboarding mu gukora iperereza.
Trump ati” Nzagendera ku bitekerezo bya Pompeo na Mattis ndetse n’itsinda dufatanya. Nibatabishima (iyicarubozo),ntacyo bitwaye,nibabishyigikira tuzabikoresha.”
Trump avuga ko ISIS yica abantu ibaciye imitwe ndetse ikanigamba ishyira amashusho yabyo ku mbuga nkoranyambaga ariko Amerika yo ikaba itemerewe kugira icyo ikora.
Aba- Democrates n’aba Republicains bifashe ku bijjyanye n’icyo gitekerezo cyo kugarura iyicarubozo ryakoreshejwe na Bush nyuma y’igitero cyabaye ku ya 11 Nzeri 2001 kigabawe n’abarwanyi b’umutwe wa Al-Qaeda.
Sena y’iki gihugu mu 2015 yatoye ibuza ibikorwa by’iyicarubozo mu gihugu hose.
Nubwo Trump yifuza ko iyicarubozo ryagaruka, abasenateri batandukanye bamaganye ibyifuzo bye bakagaragaza ko itegeko risobanutse ku kijyanye no gukoresha iyicarubozo muri Amerika.
Senateri John McCain wakorewe iyicarubozo mu ntambara yo muri Vietnam yagize ati "Perezida ashobora gusinya agashyiraho amabwiriza nk’umuyobozi ariko itegeko rikomeza kuba itegeko. Ntabwo tuzongera kugarura iyicarubozo muri Amerika.”
Abasenateri banditse raporo y’amapaji 7000 ivuga ku ngingo zirimo n’iyicarubozo, ariko bagaragaje ko kugarura bumwe mu buryo bwakoreshwaga ku bwa Bush bwafatwaga nk’iyicarubozo bitaba binoze.



















TANGA IGITEKEREZO