Donald Trump utajya abura agashya k’umunsi mu mbwirwaruhame akora, ubwo yavugiraga mu ishuri ryo muri Pennsylvania mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, yibasiye Bernie Sanders wari uhanganye na Hillary Clinton ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry’aba-Democrates mu matora y’Umukuru w’Igihugu, akaza no gutangaza ko amushyigikiye.

Trump yagize ati “Yakoranye na sekibi. Uriya (Clinton) ni sekibi”.

Uyu mugabo si ubwa mbere yari abivuze kuko mu nama ziheruka yakoze yagaragazaga ko kuba Sanders ashyigikiye Clinton ari ugukorana na sekibi, ariko kuri uyu wa Mbere akaba yeruye avuga ko ‘Clinton ari Sekibi’.

Ni mu gihe kandi aba-Democrates n’aba- Républicains bamaganye bikomeye amagambo Trump yavuze ku babyeyi b’umwe mu basirikare ba Amerika bo mu idini ya Islam.

John McCain umu- Républicain wigeze kuba umukandida ku mwanya wa Perezida, avuga ku babyeyi ba Capt Humayun Khan wishwe n’igisasu cyari giteze mu modoka muri Iraq mu 2004 yagize ati “Trump ntiyigeze ahabwa uburenganzira busesuye bwo gutuka intwari ziturimo.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama nawe yahise yungamo avuga ko “Nta n’umwe watanze byinshi ngo tugere ku mutekano n’ubwigenge bwacu kurusha imiryango intwari zacu zikomokamo.”

Khizr Khan n’umugore we Ghazala Khan ari nabo babyeyi b’uwo musirikare, bavugaga ko igihe cyari kigeze ngo batere ingabo mu bitugu Donald Trump ariko we abyumva nko kumwibasira.

Uyu mwuka mubi mu ishyaka ry’aba- Républicains, Trump yongeye kuwuzura nyuma y’uko atangaje ko Ghazala Khan yabujijwe kuvugira iruhande rw’umugabo we mu nama y’aba-Democrates mu cyumweru gishize.

Kuri ubu Trump yamaze kwemezwa bidasubirwaho nk’umukandida uhagarariye ishyaka ry’aba- Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Donald Trump(ibumoso) yeruye yita Hillary Clinton 'Sekibi'
Donald Trump(ibumoso) yeruye yita Hillary Clinton 'Sekibi'