Trump yashinje ibi bitangazamakuru kuba ibikoresho bya politiki by’abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, aho kuba imiyoboro y’amakuru y’ukuri agezwa ku baturage, akubaka sosiyete.

Muri ubu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social , Trump yatangaje ko ibi bitangazamakuru bigomba kwirengera ingaruka z’imikorere mibi ibiranga.

Yagize ati “Ibi bitangazamakuru bigomba kwamburwa uburenganzira bwo gutangaza amakuru, bikanishyura amafanga menshi kugira ngo byongere kwemererwa gukora.”

Mu 2024, ABC yatanze amande ya miliyoni 15 z’Amadolari ($) kugira ngo urubanza Trump yari yayirezemo ruhagarare. Iki kinyamakuru cyaziraga gutangaza ko uyu Mukuru w’Igihugu yaryamanye n’umwanditsi witwa E. Jean Carroll.

Muri Nyakanga 2025, sosiyete ya Paramount ifite igitangazamakuru cya CBS na yo yatanze agera kuri miliyoni 16$ izira guhindura ibikubiye mu kiganirompaka Trump yagiranye na Kamala Harris mu 2024.

Trump yareze Wall Street journal ifitwe na sosiyete ya Dow Jones, n’umuyobozi wayo, Rupert Murdoch, ayishinja kumubeshyera ko yandikiye Jeffrey Epstein ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Epstein wapfuye mu 2019 yashinjwaga ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi. Kuva yatangira gukurikiranwa, abantu byavugwaga ko ari inshuti ze baramwihakanye.

Donald Trump yashinje ABC na NBC kumusebya
Donald Trump yashinje ABC na NBC kumusebya