Trump yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bucuruzi bushyirwe mu bikorwa vuba byihuse kandi bikozwe neza.
Ati “Tugiye gukoresha imbaraga zishoboka zose kugira ngo tubishyire mu bikorwa vuba bishoboka, kandi binakorwe neza. Mu by’ukuri ni ingezi ku mpande zombi. Ngiye guhura na Theresa May (Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza), yansabye ko twakorana inama kandi tuzayikora nyuma y’uko ntangira imirimo muri White House, ndatekereza ko tugiye gukora ikintu cyiza kandi byihuse.”
Metro yanditse ko Trump yashimangiye ko ashobora gukuriraho u Burusiya ibihano mu rwego rwo kunoza umugambi wo kugabanya icurwa ry’intwaro za kirimbuzi iki gihugu gikora.
Yanenze kandi iki gihugu kuba cyarishoye mu ntambara muri Syria, agaragaza ko ari ibintu bibi cyane bigira ingaruka zikomeye ku kiremwa muntu.
Biteganyijwe ko Trump azarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda y’imyaka ine, ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama, mu muhango uzabera i Washington DC.



















TANGA IGITEKEREZO