Ibi byatangajwe ku wa 3 Ukuboza 2025, nyuma y’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuze umuntu wese waba yaragize uruhare mu kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo atazemererwa guhabwa visa yo muri ubu bwoko.
Abantu bahabwa visa ya H-1B bakunze gukoreshwa n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga byo muri Amerika kugira ngo byakire abakozi baturutse mu bihugu nk’u Buhinde n’u Bushinwa.
Iyo baruwa isaba Ambasade za Amerika gusuzuma neza impamyabumenyi n’imyirondoro ya LinkedIn y’abifuza visa ya H-1B n’imiryango yabo, kugira ngo bagenzure niba bataragize uruhare mu bikorwa birimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, kugenzura amakuru ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga no gukurikirana ibikorerwa kuri internet.
Iyi gahunda nshya isaba ko hakoreshwa ubundi buryo bwo gusuzuma abifuza visa, kandi hibandwa ku bikorwa bibangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.
Ubu butumwa bugira buti “nk'uko itegeko ry'ubwenegihugu rireba abimukira ribivuga, igihe usanze ibimenyetso byerekana ko umwimukira afite uruhare mu guhagarika cyangwa kugerageza kubangamira uburenganzira bwemewe muri Amerika, ugomba kugaragaza ko uwo mwimukira adakwiye kubona visa."
Abashaka visa ya H-1B bizajya biba ngombwa ko hanarebwa ku yindi mirimo bakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye bagiye bagiramo uruhare.






Ibitekerezo 0