Nubwo Trump afite amahirwe menshi yo guhagararira ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora, bitewe n’uburyo ashize amanga mu kuvuga, ariko ibigo by’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite ubwoba ko byahura n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu bwabyo.
Mu bushakashatsi bwakozwe na CNNMoney, babajije abahanga mu bijyanye n’ubukungu uko babona bwaba buhagaze mu gihe Trump yaba ari Perezida.
Greg Valliere, inzobere mu by’ubukungu mu kigo Horizon Investments gifasha ibigo by’ubucuruzi gutera imbere, yavuze ko ibigo bikomeye bibagana muri iyi minsi bifite ubwoba ko Trump ashobora gutorerwa kuba Perezida.
Valliere akomeza agaragaza ko ingamba za Trump ku misoro ndetse n’izindi gahunda ashobora gushyiramo akayabo k’amafaranga, bishobora gutuma ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buhungabana.
David Joy, inzobere mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abanyamerika cy’imari n’ubucuruzi, Ameriprise Financial yagize ati "Uyu mugabo ntaberewe no kuyobora ikintu icyo ari cyo cyose.”
Jack Rivkin,Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishoramari cyitwa Altegris, yagaragaje ko imigambi ya Trump yaba ari ukugabanya imisoro, hanyuma agakoresha amafaranga menshi mu kurwanya umutwe wa Islamic State.
Akenshi Abaperezida ba Amerika bashimwa cyangwa bakanengwa bitewe n’uburyo bateje imbere ubukungu.
Rivkin ati " Abaperezida bakora impinduka iyo ubukungu buhagaze nabi, ariko uyu we (Trump) ni inyamaswa itandukanye.”
Abashoramari bahitamo Hillary Clinton
Abenshi batekereza ko hakenewe Aba-Democrates kugira ngo ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukomeze bwiyongere, bitewe n’amateka meza abaperezida bo muri iri shyaka bagaragaje mu bijyanye no guteza imbere ubukungu.
Umuyobozi w’Ikigo,Ladenburg Thalmann Asset Management, Phil Blancato, kigira inama abashoramari ndetse n’ibindi bigo, yagize ati " Niba abantu bakeneye ko ubukungu butera imbere, bashobora gutora umukandida w’umu-Democrate nka Hillary Clinton.”
Inzobere mu bukungu,Peter Kenny, yagize ati "ubukungu bwahungabana ku butegetsi bwa Trump, kubera impamvu zitandukanye.”
Kenny akomeza avuga ko bitewe n’imvugo za Trump zikarishye ku Bushinwa, zishobora gukurura intambara y’ubucuruzi yagira ingaruka mbi ku bukungu bw’Isi.
Ariko n’ubwo aba bashoramari bavuga ibi, Trump afatwa nk’umuntu ukunda ubucuruzi n’ishoramari kubera ko ari umuherwe ukomeye; bishobora gufasha ubukungu bwa Amerika mu gihe yaba atsinze amatora.





Ibitekerezo 0