Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 13 Gashyantare 2025 ariko ibiro by’umukuru w’igihugu, White House bihita bikijuririra, bivuga ko ari ukwivanga mu bubasha bwa perezida bwo gutanga akazi no kukambura.
France 24 yatangaje ko umucamanza Alsup yavuze ko kwirukanwa kw’abo bakozi byategetswe n’Ibiro bishinzwe abakozi ba Leta (OPM) biyobowe na Charles Ezell, nyamara akaba nta burenganzira yari afite bwo kubikora.
Abirukanwe bari abakozi bakiri mu gihe cyo kugeragezwa bagera ku bihumbi 200 bava mu bigo bitandukanye bya leta birimo Minisiteri y’Ingabo, iy’Ubuhinzi, Ubukungu ndetse n’ibigo byita ku ngabo zavuye ku rugerero. Abakozi bagera ku bihumbi 15 bakoreraga muri Leta ya Califonia.
Urukiko rwa Califonia rwategetse ko abo bakozi bose basubizwa mu kazi vuba kuko nta kigaragaza ko bakoraga imirimo yabo nabi, maze ibigo bya Leta bikabitangaho raporo mu minsi irindwi.
Ikirego cy’uko abakozi birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyatanzwe n’amashyirahamwe y’abakozi ndetse n’imiryango itandukanye irengera uburenganzira bw’abakozi, bavuze ko kwirukanwa kwabo byagize ingaruka mbi ku mikorere y’inzego za leta, zirimo izishinzwe gukurikirana ibyaha bikomeye no gufasha abasirikare bavuye ku rugerero.
Guverinoma ya Trump yagaragaje ko ibyo yakoze byemewe n’amategeko, ariko umucamanza Alsup yanenze uburyo leta yabisobanuriye urukiko, cyane ko n’umuyobozi wa OPM, Charles Ezell, yanze gusobanura zimpamvu abo bakozi brukanwe.
Iki kirego ni kimwe mu birego byinshi bimaze gutangwa ku bijyanye n’iyirukanwa ry’abakozi ba Leta. Urukiko rwo muri Maryland na rwo rwasabye ko White House yasobanura iby’abakozi birukanwe, urwo muri Washington, D.C rwo rutesha agaciro icyo kirego ruvuga ko abirukanwe bagomba gukurikiza inzira zisanzwe zo kujuririra mu nzego z’umurimo.
Ubusabe bw’abareze bugaragaza ko ibigo byinshi byakiriye itegeko riturutse mu biro bishinzwe abakozi ba leta (OPM), ribasaba kwirukana abo bakozi bose bakoresheje kuboherereza ubutumwa buvuga ko impamvu birukanywe ari imikorere mibi, mu gihe benshi muri bo bari barahawe amanota meza mu kazi kabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!