Gaetz wo mu ishyaka ry’aba-républicains kuri uyu wa Mbere yavuze ko inkunga y’intwaro Amerika ikomeje koherereza Ukraine, yungukira abafite inganda zikora intwaro gusa.
Ati “Abakora intwaro n’abazicuruza bo batungwa no kuba hari ahari intambara. Zaba zijya muri ISIS, zaba zijya mu Batalibani cyangwa se gucuruzwa magendu, ibyo ntibibareba.”
Gaetz yavuze ko inkunga y’intwaro Amerika ikomeje guha Ukraine zitazatuma intambara irangira.
Ati “Hari amabandi ari muri Sinaloa (Mexique) aduteje umutekano muke kurusha uwo duterwa n’abarusiya bari muri Crimea.”
Yavuze ko ibyo Amerika iri gukora ari ubushotoranyi bugamije gutuma Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya akoresha intwaro kirimbuzi aho gukoresha ibiganiro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine ndetse mu kwezi gushize zemeye kohereza ibifaru bya Abrams bizwiho guhenda no kugira ikoranabuhanga ryisumbuye ku rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!