00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umudepite yasabye Amerika guhagarika inkunga iha Ukraine

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 8 February 2023 saa 10:49
Yasuwe :

Depite Matt Gaetz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye igihugu cye guhagarika inkunga kigenera Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya, aho bavuga ko nta nyungu iyo nkunga ifitiye umuturage wa Amerika.

Gaetz wo mu ishyaka ry’aba-républicains kuri uyu wa Mbere yavuze ko inkunga y’intwaro Amerika ikomeje koherereza Ukraine, yungukira abafite inganda zikora intwaro gusa.

Ati “Abakora intwaro n’abazicuruza bo batungwa no kuba hari ahari intambara. Zaba zijya muri ISIS, zaba zijya mu Batalibani cyangwa se gucuruzwa magendu, ibyo ntibibareba.”

Gaetz yavuze ko inkunga y’intwaro Amerika ikomeje guha Ukraine zitazatuma intambara irangira.

Ati “Hari amabandi ari muri Sinaloa (Mexique) aduteje umutekano muke kurusha uwo duterwa n’abarusiya bari muri Crimea.”

Yavuze ko ibyo Amerika iri gukora ari ubushotoranyi bugamije gutuma Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya akoresha intwaro kirimbuzi aho gukoresha ibiganiro.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine ndetse mu kwezi gushize zemeye kohereza ibifaru bya Abrams bizwiho guhenda no kugira ikoranabuhanga ryisumbuye ku rugamba.

Matt Gaetz yamaganye uburyo igihugu cye gikomeje kuba gashozantambara giha intwaro Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages