Umugabo utaramenyekanye wanze gusohoka mu ndege agakurwamo ku ngufu yavugishije abantu amagambo menshi nyuma y’uko abashinzwe umutekano bamukururaga bakamunyuza aho abagenzi banyura bamufashe mu maboko ndetse anava amaraso.
Reuters ivuga ko uyu mugabo yakuwe mu ndege ya United Flight 3411 yaturukaga Chicago yerekeza muri Louisville muri Leta ya Kentucky.
Amafoto yafashwe yagaragaje abashinzwe umutekano batatu bahagurutsa uyu musaza bivugwa ko ari umuganga ukomoka muri Aziya mbere y’uko batangira kugenda bamukurura hasi mu ndege bamusohora.
Umuyobozi w’iyi sosiyete, Oscar Munoz, yavuze ko iki ari igikorwa kibabaje abanyamerika bose ndetse aboneraho kugisabira imbabazi. Yavuze kandi ko nk’ubuyobozi bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo barebe icyakorwa.
Nyuma y’uko basanze indege yuzuye kandi hari abandi bakozi bayo bagomba kujyamo, basabye ko hagira umuntu witanga akavamo, abuze nibwo bahisemo uwo musaza bamukuramo ku ngufu.
Iki gikorwa cyababaje bikomeye bamwe mu bagenzi bari muri iyi ndege bavuga ko bidakwiye, bityo ko abo bakozi bari gutegerwa imodoka ibatwara ariko uyu mugenzi ntahutazwe.
Ibi byabaye byatumye indege yari iteganyijwe guhaguruka ku kibuga cy’indege cya O’Hare muri Chicago yerekeje Louisville saa 5:40 z’umugoroba ikererwaho amasaha abiri.
Ishami rishinzwe ingendo zo mu kirere muri Chicago ryatangaje ko ibyo bidahuye n’amahame ngengamikorere yabo ariyo mpamvu uyu ushinzwe umutekano yahagaritswe by’agateganyo kugira ngo hakorwe ubugenzuzi bukwiriye.
Ubusanzwe United Airlines igurisha imyanya irenze iyo indege yakira bitewe n’uko baba biteze ko hari abataba bari buze. Iyo hari abantu babuze imyanya, iyi sosiyeti itanga ibihembo nk’ amafaranga, amakarita y’impano cyangwa amatike y’urugendo ku bantu bemera guhindura gahunda zabo.





Ibitekerezo 0