00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Towana Looney yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere umaranye igihe kirekire impyiko y’ingurube

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 January 2025 saa 04:36
Yasuwe :

Umugore witwa Towana Looney w’imyaka 53 yabaye umuntu wa mbere ku Isi umaranye impyiko y’ingurube igihe kirekire, ni ukuvuga iminsi 61, mu gihe abandi bane bari baratewemo izi mpyiko cyangwa umutima bahise bapfa mbere y’uko amezi abiri ashira.

Towana Looney yari asanzwe afite impyiko imwe bitewe n’uko mu 1999 yahaye umubyeyi we indi mpyiko ngo atabare ubuzima bwe. Uko iminsi yagiye yicuma impyiko imwe yari asigaranye yararwaye bikomeye kugeza ubwo ibazwe.

Towana yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko yumva ameze neza kandi akomeye ndetse uko agenda akira ubuzima burushaho kuba bwiza cyane.

Uyu mugore yamaze igihe kinini yivuza birangira agiye ku rutonde rw’abazahabwa impyiko, na rwo arumaraho imyaka irenga umunani.

Umuntu wa mbere washyizwemo impyiko z’ingurube witwa Ricky Slayman yapfuye amaze amezi abiri gusa. Uwazihawe bwa kabiri na we zamuguye nabi azikurwamo nyuma y’iminsi 47 ahita apfa. Abandi ni abahawe imitima y’ingurube babiri na bo bahise bapfa.

Dr. Robert Montgomery wari uhagararayi ikipe y’abaganga yabaze Towana Looney, yavuze ko ubuzima bwa Towana butanga icyizere ko buzakomeza kuba bwiza, impyiko bamuteyemo igakomeza gukora neza kandi igihe kirekire.

Ati “Umubonye mu nzira, ntabwo wamenya ko ari we muntu wenyine ugendana urugingo rw’ingurube ku Isi kandi rukora neza.”

Umwaka ushize abarenga 415 bapfuye bategereje guhabwa insimburangingo, ndetse muri Amerika abarenga 100.000 bategereje guhabwa insimburagingo, abenshi bategereje impyiko.

Towana Looney yabaye uwa mbere ku Isi umaranye igihe kinini impyiko y’ingurube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages