00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA:Umugore yishwe n’ibiyobabwenge yari yarahishe mu gitsina

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 27 December 2014 saa 11:57
Yasuwe :

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe n’ibiyobyabwenge yari yahishe mu gitsina agashaka kubyikuramo rwihishwa.
Ikinyamakuru MetroNews kivugwa ko April Rollison w’imyaka 31 y’amavuko yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobwenge, akajyanwa kwa muganga yanyuzwa mu cyuma kireba imbere mu mubiri kikagaragaza ko mu gitsina cye harimo ikintu.
Umukuru wa Polisi mu gace ka Polk avuga Yagiye mu bwiherero arwana no kwikuramo ibyo biyobyabwenge, icupa byari birimo rirameneka (…)

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe n’ibiyobyabwenge yari yahishe mu gitsina agashaka kubyikuramo rwihishwa.

Ikinyamakuru MetroNews kivugwa ko April Rollison w’imyaka 31 y’amavuko yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobwenge, akajyanwa kwa muganga yanyuzwa mu cyuma kireba imbere mu mubiri kikagaragaza ko mu gitsina cye harimo ikintu.

Umukuru wa Polisi mu gace ka Polk avuga Yagiye mu bwiherero arwana no kwikuramo ibyo biyobyabwenge, icupa byari birimo rirameneka bimukwira umubiri wose, bimuviramo urupfu.

Avuga ko April Rollison yari yarashyize ibiyobyabwenge bya Cocaine mu icupa ritoya rimeze nk’umuheha , akaryinjiza mu gitsina cye.

Icyuma kireba mu mubiri cyaragaragaje ko mu mubiri wa April Allison harimo ibiyobyabwenge, abapolisi bahise bihutira kumujyana kwa muganga ngo babimukuremo.

Allison akigezwa mu isuzumiro yabwiye muganga ko ashaka kujya mu bwiherero, mu gihe abapolisi bari basigaye hanze . Ageze mu bwiherero ngo yagerageje gukurura rya cupa ryari ririmo garama ebyiri za Cocaine rirameneka.

Abapolisi bamusubije muri gereza ariko ageze mu nzira yumva amerewe nabi bamusubije mu bitaro agwayo.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages