00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umuhanzi yapfuye amaze amasaha make arongoye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 November 2022 saa 09:02
Yasuwe :

Umuhanzi Jake Flint wo muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfuye urupfu rutunguranye nyuma y’umunsi umwe arongoye.

Jake n’umukunzi we Brenda basezeranye kuwa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, bukeye uwo mugabo wari ufite imyaka 37 ahita apfa.

Ntabwo icyahitanye uyu muhanzi kiramenyekana kuko yaryamye ari muzima bukeye basanga yapfuye.

Uyu mugabo yakoraga ubwoko bw’umuziki uzwi nka Red dirt music ugizwe n’uruvange rwa Country musig, rock na honky tonk. Ni umuziki ufite inkomoka muri Oklahoma aho Jake yabarizwaga.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Jake yashyize hanze album ye ya mbere yise "I’m Not Okay."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages