00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA:Umukobwa w’imyaka 10 yapfuye arokora ibitambambuga

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 29 February 2016 saa 07:58
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko yagonzwe n’imodoka arapfa ubwo yagerageza gukiza impinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yacitse feri igasubira inyuma.

Kiera Larsen n’ababyeyi be bari batuye mu gace ka Los Coches Road muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika,.

Ubwo Kiera yakiniraga hafi y’umuhanda ku gicamunsi cyo kuwa 22 Gashyantare, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz yacitse feri itarimo umushoferi igenda igana aho abana babiri b’ibitambambuga umwe w’umwaka umwe n’undi w’imyaka ibiri y’amavuko bakiniraga.

Kiera yarabibonye, aza yiruka avana mu nzira umwana wa mbere witwa Adison Jenkins, agaruka guterura uwa kabiri witwa Emma Jenkins amunaga hirya, ariko we ntiyabasha kurenga umutaru kuko imodoka yahise imukandagira.

Ikinyamakuru Independent dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Kiera yahise ajyanwa ku bitaro byitwa Sharp Grossmont Hospital, ariko ntiyabasha kurokoka.

Ababyeyi b’izo mpinja Kiera yarokoye bavuze ko bamufataga nka mukuru wabo n’ubwo bari abaturanyi.

Alissa Jenkins nyina w’abo bana barokotse yabwiye abanyamakuru ko uwo mwana ari intwari kandi ko azahora ari malayika murinzi w’abana be, dore ko ngo n’ubusanzwe yarangwaga no kwita ku bana.

Inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa nyakwigendera bashyizeho ikigega cyo gutera inkunga umuhango wo kumushyingura, kugeza ubu cyamaze kugeramo hafi ibihumbi 60 by’amadolari.

Ababyeyi ba Kiera Larsen banditse ku rubuga rw’icyo kigega ko bashimira abantu bose bakomeje kubaba hafi mu bikorwa no mu masengesho.

Kierra (ibumoso) yapfuye agerageza gukiza abana b'ibitambambuga bakiniraga mu muhanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages