Umunyarwanda wahungiye mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarezwe mu rukiko ashinjwa kugerageza kwihindura Umunyamerika abeshya ko afitanye isano ya hafi n’uwahoze ari minisitiri w’intebe w’u Rwanda utatangajwe ku bw’umutekano we.
Ken Ngombwa, z’imyaka 54, araregwa gushaka ubwenegihugu atabugenewe, gukoresha impapuro mpimbano no kubwira abakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika amateka ye agoramye.
Ikinyamakuru KWWL kivuga ko kubeshya ko afitanye isano ya hafi n’umwe mu babaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda ari byo byatumye ahabwa ubuhungiro ndetse nyuma akaza kwemererwa gutura muri USA.
Aramutse ahamwe n’ibyo ashinjwa ashobora gufungwa imyaka 30 agacibwa n’amande, cyangwa akamburwa ubwenegihugu.
Yitabye urukiko ku wa kabiri avayo ahita afungishwa ijisho, ntiyemerewe kuva mu gace ka Linn atuyemo.



















TANGA IGITEKEREZO