Vivence Bugilimfura w’imyaka 23 ubarizwa mu Mujyi wa Dallas yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gusanga yari atwaye imodoka yasinze, bikaba byarateje impanuka yatumye umwe mu bandi Banyarwanda umunani yari atwaye ahasiga ubuzima abandi barindwi barakomereka.
Umwe mu Banyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Bugilimfura Vivence yafashwe na Polisi ikorera i Bedford nyuma yo gusangwa yari atwaye yasinze.
Bugilimfura akimara gutabwa muri yombi yagaragaye nk’utameze neza ariko yajyanwe ku bitaro basanga nta kibazo afite uretse kuba yarakekwagaho ubusinzi, no kuba yaraketsweho kwica atabigambiriye.
Impanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2014, ubwo imodoka yarimo uru rubyiruko rw’Abanyarwanda yagonganga imbibi z’umuhanda, Lynker Kabera akahasiga ubuzima.
Bivugwa ko mu icyenda bari mu modoka, umwe ari we witabye Imana, babiri bararembye cyane nubwo bigaragara ko bari bazoroherwa, naho bane bo batangiye koroherwa.
Batatu bari bakomeretse bikomeye harimo Niyibizi Sandra, Kajyambere Christella na Igihozo Anny ariko bakaba barimo gukurikiranwa mu Bitaro byitiriwe John Peter Smith biherereye i Fort Worth, kandi baragenda boroherwa.
Abandi barimo Gahozo Blanche, Mugabo Ornella na Masunzu Robert bo barimo bakurikiranirwa mu bitaro Texas Health Harris Methodist ariko ubuyobozi bw’ibyo bitaro bwaraye butangaje ko bameze neza mu ijoro ryakeye.
Bugilimfura aracyari mu maboko ya polisi ndetse akaba yaranaciwe amande y’amadorali ya Amerika 250,000 kubera guteza impanuka.



















TANGA IGITEKEREZO