Ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Utah, mu ishami ry’ubumenyi n’itumanaho, Munyankindi Eli wavuze mu izina ry’abanyeshuri 700 barangije amasomo, yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu cyashyize imbere uburezi kuri bose.
Yagize ati “ Nagize amahirwe yo kuvukira mu gihugu cyavuye mu ivu kikongera kubaho. Ni igihugu cyizera ko ubukungu bwacyo bw’ibanze ari abaturage bacyo, ni igihugu cyizera ko iterambere ryacyo rishingiye ku burezi. Icyo gihugu ni u Rwanda, niyo mpamvu ndi hano.”
Yakomeje avuga ko yakunze kubwira abantu ko u Rwanda bari bazi mu bihe byo hambere atarirwo rw’iki gihe.
Ati “Abantu bambazaga niba ndi umuhutu cyangwa umututsi, ariko nababwiraga mu buryo bworoshye ko ndi umunyarwanda. Nagize amahirwe yo gusobanura ko twanze kuba amatsinda agezweho, ahubwo duhitamo kuba umuntu umwe.”
Agira inama abanyeshuri bagenzi be bagera kuri 700 bari barangije amasomo n’imiryango yabo yari yitabiriye uwo muhango, Munyankindi, yabasabye ko badakwiye gukoresha amahirwe bakuye mu kwiga nabi.
Munyankindi yarangirije amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri Mater Dei Mbuga (Groupe Scolaire Mater Dei Mbuga) , yigisha mu rwunge rw’amashuri Mère du verbe i Kibeho (Groupe Scolaire Mère du verbe i Kibeho).
Yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi n’itumanaho mu ihungabana (Communication Sciences and Disorders) mu gashami kiga inkomoko z’indwara (Pathology) muri Kaminuza ya Utah.
Kaminuza ya Utah yashinzwe mu mwaka wa 1850. Yigamo abanyeshuri barenga 35000 baturutse muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bigera kuri 77.



















TANGA IGITEKEREZO