Umunyarwandakazi Sheba Basabose wahitanye umwana w’imyaka itatu mu mpanuka y’imodoka mu mwaka wa 2012 yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ku wa mbere ku ya 8 Ukuboza 2014.
Inkuru dukesha Fox Carolina ivuga ko urukiko rw’I Hamilton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye Basabose nyuma y’imyaka ibiri afunze.
Basabose yari yagonze umugore wari kumwe n’abana batatu , umwe w’imyaka itanu, itatu n’uw’umwaka umwe.
Umwana w’imyaka itatu Rodriguez Taylor yahitanywe n’iyo mpanuka naho umwana w’umwaka umwe umukurikira arakomereka bikomeye.
Itsinda rimuburanisha ryahamije ko yagenderaga ku muvuduko ukabije kandi yasinze.
Umubyeyi waburiye umwana we mu mpanuka ntiyishimiye ibihano byahawe Basabose.
Ati ”sinishimiye ibyo Basabose yahamijwe kuko hari ibyo birengagije ndanyuzwe gakeya, nifuzaga ko bamushinja byinshi kuko narakomeretse, umwana wanjye arapfa kandi yari atwaye ikinyabizga yanyoye.”
Basabose yakatiwe imyaka itatu ariko ashigaje gufungwa umwaka umwe kuko amaze ibiri mu buroko.
Uburanira Basabose yavuze ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nk’impunzi ya politiki.



















TANGA IGITEKEREZO