00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umupolisi wishe umwirabura ntazakurikiranwa, umujinya ni wose i Ferguson

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 25 November 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Darren Wilson, umupolisi wishe umwirabura Michael Brown amurashe amasasu atandatu muri Kanama mu mujyi wa Ferguson ntagikurikiranywe n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwo mwanzuro wateye umujinya abaturage bo muri uwo mujyi bigabiza imihanda bamagana icyo bita ivanguraruhu rikabije.
RFI ivuga ko imbere y’ibiro bya polisi abantu babarirwa mu bihumbi bari baje kumva umushinjacyaha wo mu gace ka St Louis asobanura impamvu uwo mupolisi atazajyanwa mu nkiko.
Umunyamakuru wa (…)

Umunyamakuru wa RFI wari uhari avuga ko nyuma yo kumva iyo nkuru bamaze amasegonda nka 30 bumiwe mbere yo kugaragaza uburakari.

Michael Brown w’imyaka 18 yishwe ku manywa y’ihangu arashwe amasasu 6 nta mbunda afite.

Itsinda ryari rishinzwe kureba niba Wilson yashyikirizwa inkiko rivuga ko nta mpamvu n’imwe ryasanze yatuma uwo mupolisi aburanishwa.

Bati” Ntagushidikanya ko Darren Wilson yishe Michael Brown, ariko twasanze mu mategeko bifatwa nk’aho yirindaga”

Umubyeyi wa Michael Brown (wambaye amadarubindi) yatenguwe akimara kumva ko uwamwiciye umuhungu atazabiryozwa

Abigaragambya baririmbaga indirimbo zivuga ko nta demukarasi iba muri USA batera abapolisi ibintu biturika ariko bitagira icyo bitwara.

Perezida Obama yasabye abari bigabije imihanda y’umujyi wa Ferguson kwigaragambya mu mutuzo na polisi kwigengesera ntigire uwo ihutaza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages