USA: Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi yegurijwe mu nama yari ayoboye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Kanama 2019 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Ubutasi, Sue Gordon, mu gihe yari ayoboye inama irebana n’umutekano mu matora, yatunguwe n’Umuyobozi we Dan Coats, amusaba kwandika ibaruwa yegura kuri uyu mwanya.

Sue Gordon yari usanzwe afite gahunda yo kwegura nyuma y’amakuru yavugaga ko Trump atazamuhitamo ngo abe Umuyobozi Mukuru w’uru rwego kuko mu kwezi gushize Dan Coats usanzwe aruyobora yatangaje ko azegura.

Mu ibaruwa Gordon yandikiye Trump nyuma yo kubisabwa yagize ati “Ntanze iyi baruwa nk’igikorwa cy’icyubahiro no gukunda igihugu, si amahitamo. Wafata ikipe yawe.”

Perezida abinyujije ku rubuga rwa Twitter yashimye akazi keza kakozwe n’uyu mugore anemeza ubwegure bwe.

Gordon yasabwe kwegura abibwiriwe mu nama yari ayoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza