Umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri y’amavuko, yambuye nyina imbunda ntoya (masotera) arayimurashisha arapfa.
Televisiyo ya KREV yatangaje ko uyu mwana yari yajyanye na nyina mu isoko ryitwa Walmart d’Hayden riherereye ahitwa Idaho, agakura imbunda mu gikapu cya nyina wari uri mo guhaha, akamurasa akatabishaka agapfa.
Uyu mugore w’imyaka 29, yari yajyanye n’abandi bana be bane, uyu muto muri bo akaba ariwe umwivugana nyuma yo kwambura nyina imbunda yari mu gasakoshi gato kari mu gatuza.
Ikinyamakuru Le Figaro dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore utatangajwe amazina, ngo ashobora kuba yari yaraje muri aka gace mu biruhuko ari kumwe n’umuryango we, ariko akaba yari afite uruhushya yahawe n’ubuyobozi rwo gutunga imbunda.



















TANGA IGITEKEREZO