00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umwana yazutse nyuma y’amasaha umutima udatera

Yanditswe na

Sharifa K. Uwase

Kuya 22 March 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Inkuru ishimishije yamenyekanye muri Leta ya Pennsylvania ubwo umwana w’amezi 22 yazukaga nyuma y’isaha irenga umutima udatera.

Gargell Martin, umwana uri mu kigero cy’umwaka n’amezi 10 yahuye n’uruva gusenya ubwo yakinaga n’abavandimwe be hafi y’amazi atemba afite ubujyakuzimu bwa metero eshanu, akaza kwituramo.

Umuvandimwe we yihutiye kubimenyesha nyina wahise ahamagara ubufasha bw’ibanze bwasanze umwana yarohowe n’umuturanyi aho yari yafashwe n’igiti amazi amutembaho.

Dr. Frank Maffei wakiriye uyu mwana yatangaje ko Gardell yarokotse ku bw’amahirwe. Yakomeje agira ati: ” birenze kuba igitangaza uburyo uyu mwana yakize, ariko igishimishije kurushaho ni ukuntu yahise aba mutaraga.”

N’ibyishimo byinshi Rose Martin nyina wa Gardell yatangaje ko ari imbaraga z’Imana zakoze, kubwe yemera ko ari igitangaza Imana yamukoreye.

Gardell Martin akaba yamaze kuva mu bitaro, abaganga bakomeje gukurikirana ubuzima bwe bemeza ko amerewe neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages