Abavandimwe babiri bafite inkomoko mu Burusiya, ni bo bashinjwaga gutera ibisasu ubwo hasozwaga irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryabereye muri Leta ya Massachusetts mu Mujyi wa Boston, hagapfa abantu batatu abandi bagera kuri 264 barakomereka bikomeye, dore ko bamwe bacitse amaguru , abandi bakabura inzindi ngingo z’umubiri.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi, Djokhar Tsarnaev w’imyaka 21 y’amavuko, yahamwe n’icyaha cyo gutera ibisasu, akaba yahise akatirwa urwo gupfa.
Carmen Ortiz, Umushinjacyaha muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Djokhar Tsarnaev agiye kwishyura ubuzima bwe ibyo yakoze.
Djokhar Tsarnaev na mukuru we bashinjwaga kuba ari bo bateye ibisasu muri Boston, bigahitana abantu batatu abandi 180 bagakomereka bikomeye, tariki ya 15 Mata 2013 ubwo haberaga isiganwa ku maguru.
Ubwo yafatwaga bamusanganye ibikomere byinshi yagiriye mu guhangana na Polisi yamuhigaga, iyo mirwano ikaba yarahitanye uwo mukuru we bafatanyije gutera ibyo bisasu.
Nubwo Djokhar Tsarnaev yari ibikomere mu muhogo ubwo yafatwaga, aho agaruriye ubwenge kuwa 21 Mata 2013, yatangiye guhatwa ibibazo byanditse nk’uko byatangazwaga n’Itangazamakuru ritandukanye ryo muri Amerika, mu gihe FBI na yo irimo kubazwa icyatumye itagira ubushishozi mu rupfu rwa mukuru wa Djokhar Tsarnaev.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO