00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umwirondoro w’umugore wamenyekanye nyuma y’imyaka 12 apfuye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 22 June 2013 saa 03:12
Yasuwe :

Ibisigazwa by’umugore w’imyaka 43 wapfiriye mu bitero byagabwe n’umutwe wa Al-Qaïda ku nyubako zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye nyuma y’imyaka 12 apfiriye muri ibi bitero.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje , umwirondoro w’uyu mugore waguye muri ibi bitero byabereye i New York tariki ya 11 Nzeri 2001 wamaze kumenyekana, uje wiyongera ku yindi y’abagera ku bandi 1635 bamaze kumenyekana .
Umuganga muri iki gikorwa cyo kumenya imyirondoro (…)

Ibisigazwa by’umugore w’imyaka 43 wapfiriye mu bitero byagabwe n’umutwe wa Al-Qaïda ku nyubako zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye nyuma y’imyaka 12 apfiriye muri ibi bitero.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje , umwirondoro w’uyu mugore waguye muri ibi bitero byabereye i New York tariki ya 11 Nzeri 2001 wamaze kumenyekana, uje wiyongera ku yindi y’abagera ku bandi 1635 bamaze kumenyekana .

Umuganga muri iki gikorwa cyo kumenya imyirondoro y’abaguye muri ibi bitero yatangaje aya makuru nyuma y’isuzuma ryimbitse yakoze. Gusa izina n’umwirondoro muri rusange by’uyu mugore ntibyatangajwe bisabwe n’umuryango we.

Muri rusange abantu bagera ku 1636 bangana na 59% by’ababonetse bamaze kumenyerwa umwirondoro mu bantu 21 906 bamaze kubonerwa ibisigazwa, nk’uko bitangazwa n’abaganga bashinze iki gikorwa, mu gihe abaguye i New York ari 2.753 .

Muri Mata 2013, igikorwa cyo gushakisha ibisigazwa by’abantu byaba bikiri ahabereye ibi bitero cyatumye havumburwa igisigazwa cy’ibyuma by’indege yakoreshejwe muri ibi bitero byakozwe n’indege ebyiri z’umutwe w’ibyihebe wa Al-Qaïda n’ubwo nta bisigazwa by’abantu byavumbuwemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages