Abaturage baguye mu kantu mu mujyi wa New York, nyuma y’aho ku ya 3 Ukuboza, Urukiko rwa New York ruvuze ko rutazakurikirana umupolisi w’umuzungu wagize uruhare ku rupfu rw’umwirabura Eric Garner w’imyaka 43 wacuruzaga itabi, wapfuye mu mukwabu wa polisi muri Nyakanga.
Abacamanza bavuga ko uyu mupolisi atazakurikiranwa ku cyaha cyo kwica ko ahubwo ashobora kuzakurikiranwaho kwica Eric Garner atabishaka nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bibitangaza.
Ariko impuguke zitegereje amashusho yafashwe n’umugenzi wihitiraga ku rupfu rwa Garner, zivuga ko polisi yafashe buhubutsi Eric Garner akamukubita hasi yubamye kandi bitemewe mu mategeko agenga polisi ya Amerika.
Izo mpuguke zivuga ko icyaha uyu mugabo yari yakoze ari ukutishyura imisoro kandi ngo ibyo bihanishwa amande. Ntibumva impamvu polisi yahutaje Garner.
Iki cyemezo gitangajwe nyuma y’iminsi icumi, urukiko rwa Missouri rutegetse ko Darren Wilson atazakurikiranwa ku rupfu rwa Michael Brown, umwirabura yarashe agapfa mu ntangiriro za Kanama, urukiko rukanzura ko yamurashe yirengera.
Iki cyemezo cyakurikiwe n’imyigaragambyo y’abirabura batuye i Ferguson ahiciwe uyu musore bashinja polisi ivanguraruhu, ndetse iza kugenda ikwira no mu yindi mijyi.
Mu minsi ishize Perezida Obama yari yategetse umushinjacyaha mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gukora iperereza ryimbitse bakamenya neza impamvu abaturage batakarije icyizere urwego rwa polisi.


















TANGA IGITEKEREZO