Uru rukiko rwanzuye ko rushingiye ku bimenyetso, rwemeje ko nta bihano ruzaha uyu mupolisi nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru Tim McGinty kuwa 28 Ukuboza 2015.
Urukiko ruvuga ko habayeho kwibeshya ndetse no kutumvikana kuko umupolisi yabonye Rice afite imbunda ariko ntiyamenya ko ari igikinisho kuko itasaga nk’izisanzwe.
Nkuko bigaragara mu mashusho, abapolisi babiri Timothy Loehmann na mugenzi we Frank Garmback bari ku burinzi mu Mujyi wa Cleveland bahamagarwa babwirwa ko hari umuntu witwaje intwaro muri ako gace. Umwe muri bo yihutira guhita arasa Rice amasasu abiri mu nda ahita apfa, mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushingo 2014.
Kuba icyemezo cy’urukiko kitaranyuze abirabura baba muri Amerika byatumye bamwe muri bo bajya mu mihanda barigaragambya abandi bagenda bandika ku mbuga nkoranyambaga bamaganira kure ibyo uru rukiko rwanzuye ndetse basaba Umuyobozi w’uyu Mujyi Rahm Emanuel kugira icyo abikoraho.
Ibi kandi abigaragambya basanga ari ubwicanyi bushingiye ku irondaruhu nyuma yaho mu minsi ishize mu Mujyi wa Chicago undi mupolisi yarashe abirabura babiri bahatuye.
Umuryango wa Rice wababajwe cyane n’imyanzuro y’uru rukiko kuko wari wasabye ko aba bapolisi bakurikiranwa. Gusa ngo ntibitunguranye kuko umushinjacyaha Tim McGinty yari yarakomeje kugaragaza ko atifuza ko aba bapolisi bafungwa.
Uyu muryango wasabye Minisiteri y’Ubutabera ko yakurikirana urupfu rwa Rice.



















TANGA IGITEKEREZO