Uyu mugore witwa Renee Nicole Macklin Good, yishwe ku wa 7 Mutarama 2026, mu gikorwa cyo kugenzura abimukira bari muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amashusho yagiye hanze agaragaza uyu mugore ari mu modoka akagotwa n’abapolisi ba ICE, uwamurashe yari ari gufotora imodoka ye ayizenguruka ahita ayihagarara imbere.
Mu gihe yari akiri imbere, mugenzi we yaje gufungura imodoka ya Nicole, ariko asanga irafunze ari bwo uyu mugore yahise atangira gukata ashaka gusubira inyuma.
Nk’uko bigaragara mu mashusho, uwamurashe yakuye imbunda mu bubiko arasa umugore ubwo yari atangiye gushaka kugenda.
Urupfu rwa Nicole ntabwo ruri kuvugwaho rumwe kuko abaturage bo bavuga ko yishwe kandi nta cyaha yakoze mu gihe Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu muri Amerika rwavuze ko uyu mugore yari ari mu makosa ndetse ko yashakaga kugonga uwo mupolisi.
Umuryango wa Nicole n’abamushyigikiye, barimo abaturage b’aho yabaga, bavuga ko yari ari kugerageza kugenda, atari agamije kugirira nabi abapolisi ba ICE.
Abari kwigaragambya bakomeje gusaba ko umuryango w’uyu mugore uhabwa ubutabera ndetse uwamurashe agakurikiranwa. Bari gusaba kandi ko ibikorwa bya ICE byahagarara kuko imikorere yayo idahwitse inagira ingaruka ku baturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!