Muri aya matora ateganyijwe tariki ya 6 Ugushyingo uyu mwaka, imyanya 435 y’abagize umutwe w’abadepite niyo izahatanirwa, mu gihe mu 100 igenewe Abasenateri hazahatanirwa 33 kuko abandi basigaye manda zabo zitararangira.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Comey wirukanwe ku buyobozi bwa FBI na Perezida Donald Trump muri Gicurasi 2017, yavuze ko umuturage ushyigikiye indangagaciro za Amerika akwiye gutora Aba-démocrates.

Yifashishije amagambo yavuzwe na James Madison Jr. wabaye Perezida wa kane wa Amerika ku birebana no gutandukanya inzego z’ubutegetsi, maze ashimangira ko Inteko igizwe n’Aba-républicains yagaragaje ubushobozi buke mu gushyira mu bikorwa umurongo ngenderwaho basigiwe n’abakurambere.

Comey kandi yanagarutse ku magambo yavuzwe na Trump mu kiganiro we na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bagiranye n’itangazamakuru i Helsinki muri Finland, avuga ko ari wo munsi Perezida wa Amerika yanze gushyigikira igihugu cye, ndetse akabikorera ku butaka bw’amahanga.

Ati “ Uyu niwo munsi Perezida wa Amerika yahagaze ku butaka bw’amahanga, iruhande rw’umunyabyaha akanga gushyigikira igihugu cye bwite. Abakunda igihugu bakwiye guhaguruka bakamagana imyitwarire y’uyu mukuru w’igihugu.”

Comey wabaye umuyobozi wa karindwi wa FBI, yatangiye kuyiyobora mu 2013 ubwo Barack Obama yari muri manda ye ya kabiri. Mu buhamya yahaye Inteko mu 216 yavuze ko yabaye umu-républicain ubuzima bwe hafi ya bwose ariko kuri ubu atakibarizwamo.

Muri Mata uyu mwaka nibwo yeruye ku mugaragaro ko nyuma y’ibibazo yagiranye n’iri shyaka, atakifuza na rimwe kwisanisha naryo kuko mu bigaragara risigaye risa n’iryubakiye ku ndangagiciro za Trump.

James Comey wayoboye Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe iperereza, FBI, yashishikarije abaturage b’iki gihugu kuzatora Aba-Démocrates mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri uyu mwaka
James Comey wayoboye Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe iperereza, FBI, yashishikarije abaturage b’iki gihugu kuzatora Aba-Démocrates mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri uyu mwaka