Umuvugizi wa Gereza ya Butner muri North Carolina, Greg Norton, kuwa Gatandatu yatangaje ko Abdel-Rahman w’imyaka 78 yapfuye urupfu rusanzwe. Yari asanzwe afite ikibazo cya diabète n’umutima.

Muri Kanama 1993, nibwo Abdel-Rahman yagejejwe imbere y’ubutabera akekwaho uruhare mu gitero cyari cyagabwe i Manhattan muri Gashyantare kigahitana abantu batandatu abandi basaga 1000 bagakomeraka.

Impamvu yatumye atangira gukurikiranwa n’uko abagabye iki gitero, ndetse n’igisasu cyaturikiye muri parking y’umuturirwa wa World Trade Center bari barakurikiye inyigisho yatangiraga mu musigiti wa New Jersey.

Mu Ukwakira 1995 yaje guhamwa n’icyaha cyo gutegura umugambi w’ubwigomeke, akatirwa gufungwa burundu. Yanakatiwe kandi azira gucura umugambi wo gushaka kwivugana Perezida wa Misiri, Hosni Mubarak.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko umwaka wabanjirije gukatirwa kwe, Abdel-Rahman yari yavuze ijambo rirerire ryari mu Cyarabu, aho yabwiye abacamanza ko urubanza nta kindi rugamije uretse kwagura intambara ya Amerika kuri Islam.

Yafunganywe n’abantu icyenda, bafatanyije mu gucura umugambi wari ugamije kugaba ibitero ku nyubako y’Umuryango w’Abibumbye, Ibiro bya FBI i Manhattan, ikiraro gihuza New Jersey na Manhattan ndetse n’izindi nzira ebyiri zo mu butaka ziri i New York.

Omar Abdel-Rahman wacuze umugambi w’igitero cyagabwe ku muturirwa wa World Trade Center (WTC) mu 1993
Omar Abdel-Rahman wacuze umugambi w’igitero cyagabwe ku muturirwa wa World Trade Center (WTC) mu 1993
Abantu batandatu nibo baguye muri icyo gitero cyo mu 1993
Abantu batandatu nibo baguye muri icyo gitero cyo mu 1993

[email protected]