00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Yababariye mu rukiko umugabo we wamuhohoteraga, ahita amwica amunize

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 23 February 2015 saa 06:44
Yasuwe :

Andrea Crew, w’imyaka 31 yivuganywe n’umugabo we Caleb Crew w’imyaka 26, nyuma yo kumubabarira mu Rukiko ku byaha byo kumuhohotera yamukoreraga.

Andrea Crew, w’imyaka 31 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gutanga ikirego kuri polisi arega umugabo we Caleb Crew, ibikorwa by’ihohotera yamukoreraga, aho yamuteraga ubwoba akamusukaho amavuta y’imodoka mu mutwe.

Ubwo uyu mugabo yari mu rukiko, umugore we yasazwe n’amarangamutima, ananirwa kwakira kuba umugabo we yajyanwa muri gereza, maze asaba urukiko kumurekura, bagasubira mu rugo kugerageza kubana neza bundi bushya.

Ubusabe bw’uwo mugore bwarakiriwe, burubahirizwa basohoka bamwenyura ibyishimo ari byose, n’ubwo bitamaze kabiri.

Nyuma y’isaha imwe bavuye aho, uwo mugabo atitaye ku byo umufasha we yari amaze kumukorera, yahise ata ku wa Kajwiga uwo mugore bari bamaze kubyarana abana 2, amumaramo umwuka.

Caleb w’imyaka 26, yari umwe mu ngabo zirwanira mu mazi, akaba yari amaze iminsi muri Afghanistan. Atuye ahitwa Fairfax County, muri Leta ya Virginia, aho yabanaga na nyakwigendera Andrea Crew ufite ubwenegihugu bwa Colombia, bakaba bari bafitanye abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 4 n’undi w’amezi 11.

Caleb na Andrea Crew babanaga nk’abashakanye nyuma y’igihe bari bamaze bahuje urugwiro, gusa bidatinze inshuti n’abavandimwe batanze ibirego bavuga ko uyu mugabo ahohotera umugore we.

Baje kwiyunga ndetse Caleb yemera gutanga indishyi y’akababaro, babana mu mahoro ariko baza gusubiranamo, bayoboka inkiko, maze umwe bimuviramo no kuhasiga ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages