Kirk Walker na mubyara we Rob McLaurin bishwe n’impanuka nyuma y’uko imodoka bari barimo igonzwe n’indi y’umushoferi wari wataye umuhanda we, akinjira mu wabo bikarangira bagonganye.

Byabaye habura amasaha make ngo kuri iki Cyumweru Walker asezerane kubana akaramata n’umukunzi we Shauntea Weaver w’imyaka 40, nkuko The New York Post yabitangaje.

Weaver amaze kumva ibyabaye ku mukunzi we yashenguwe n’agahinda. Ati “Ndi kwiyumvisha ko ari nka filime, ko ari nk’inzozi nza gukanguka nkasanga zagiye. Kuva impanuka yaba, ndi kwiyumva mu buryo budasanzwe.”

Ubukwe bw’aba bombi bwari kuba kuri iki Cyumweru saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku isaha yo muri Manhattan. Ibyangombwa byose byari byateguwe n’aho bari kwakirira abashyitsi.

Walker witabye Imana, nubwo yari agiye gukora ubukwe yari asanganywe abandi bana batatu.

Nubwo uwagonze Walker na mubyara we yahise atoroka, Polisi yabwiye umuryango w’abishwe ko hari utunyangingo ndangasano (DNA) twasigaye ku byuma bikingira umuntu mu modoka iyo habaye impanuka (airbags). Bizeye ko bizabafasha kumugeraho bidatinze, akagezwa mu butabera.

Urupfu rwa Walker (ibumoso) rwashenguye benshi
Urupfu rwa Walker (ibumoso) rwashenguye benshi
Walker n'umukunzi we Shauntea Weaver  bagombaga gukora ubukwe kuri iki Cyumweru
Walker n'umukunzi we Shauntea Weaver bagombaga gukora ubukwe kuri iki Cyumweru
Imodoka Walker na mubyara we bari barimo
Imodoka Walker na mubyara we bari barimo