Ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika buvuga ko bufite amakuru y’uko imitwe ya Islamic State, Al-Qaeda, Boko Haram n’iri gutegura ibitero by’iterabwoba mu bice binyuranye by’isi.
Uhagarariye Leta ya Amerika avuga ko kugeza ubu nta gihamya bafite ko abaturage ba USA aribo bazibasirwa n’ibyo bitero, ariko agakomeza avuga ko abaturage ba Amerika bakwiriye kuba maso mu gihe bari ahategerwa imodoka rusange, bakanirinda kujya ahari abantu benshi.
BBC ivuga ko ubu butumwa buburira abaturage buzageza kuwa 24 Gashyantare mu mwaka wa 2016.
Ibi bije mu gihe u Bubiligi bukomeje kwikanga ibitero by’iterabwoba ku rwego rwo hejuru.
U Burusiya, u Bufaransa, Mali, Nijeriya n’ibindi bihugu byagiye bigabwamo ibitero bigahitana benshi mu mezi make ashize.
Ubutumwa busaba abaturage ba USA kuryamira amajanja kandi bwatanzwe inshuro 2 mu 2011, nyuma y’urupfu rwa Osama Bin Laden, no ku isabukuru ya 10 y’ibitero byagabwe kuri USA.



















TANGA IGITEKEREZO