00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA yatangiye kohereza imodoka z’intambara mu bihugu byegeranye n’u Burusiya

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 26 November 2014 saa 11:44
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kohereza imodoka 150 z’intambara mu bihugu byo mu burasirazuba bw’u Burayi mu myitozo no kurinda bimwe mu bihugu byo gisirikare cya OTAN / NATO bitewe ubwoba n’u Burusiya.
Gen. Ben Hodges ukuriye icyo gikorwa cyiswe “Atlantic Resolve” yatangaje ko izo imodoka zizajyanwa mu bihugu biri mu burasirazuba bw’u Burayi aho ingabo za Amerika zizafatanya gukora imyitozo ya gisirikare n’abasirikare b’ibihugu nka Pologne n’ibyo bituranye bitewe impungenge (…)

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kohereza imodoka 150 z’intambara mu bihugu byo mu burasirazuba bw’u Burayi mu myitozo no kurinda bimwe mu bihugu byo gisirikare cya OTAN / NATO bitewe ubwoba n’u Burusiya.

Gen. Ben Hodges ukuriye icyo gikorwa cyiswe “Atlantic Resolve” yatangaje ko izo imodoka zizajyanwa mu bihugu biri mu burasirazuba bw’u Burayi aho ingabo za Amerika zizafatanya gukora imyitozo ya gisirikare n’abasirikare b’ibihugu nka Pologne n’ibyo bituranye bitewe impungenge n’ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine.

La Libre.be ivuga ko kuri ubu hafi imodoka 50 zamaze kugera mu birindiro kandi ko izindi zo mu bwoko bwa Abraham M1 zigera ku ijana zizoherezwa mu Budage no mu tundi duce tw’u Burayi.

Hodge yavuze ko ingabo za USA zizaza kwifatanya n’iz’ibyo bihugu mu myitozo hanyuma zikazasubira iwabo ariko izo modoka zo zikahaguma.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ingabo ibihumbi 29 zihoraho mu bihugu by’u Budage, u Butaliyani n’u Bubiligi kandi ngo zirateganya kongera uwo mubare mu rwego rwo kwereka u Burusiya ko zikanuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages