00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA zahyizeho intumwa yihariye ishinzwe ibibazo n’uburenganzira bw’abatinganyi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 24 February 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukumira ko abatinganyi bakomeza kuvangurwa, kubuzwa uburenganzira bwabo hirya no hino ku Isi , Randy Berry yagizwe intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe gukurikirana ibibazo byabo aho bagihutazwa.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko Umunyamabanga wa USA, John Kerry ariwe washyizeho Randy Berry ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2015, mu rwego rw gukomeza guteza imbere uburenganzira bwa muntu nta n’umwe uhejwe.

Kerry yagize ati “Kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abatinganyi ni ikintu twiyemeje gukora mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bwa muntu ku Isi yose.”

Yavuze ko mu bihugu 75 ku Isi, ibyinshi biherereye ku mugabane wa Afurika, kuryamana ku bahuje ibitsina bibujijwe, bityo hamwe na hamwe ababikoze bagafungwa bakanatotezwa kubera amahitamo y’ubuzima bwabo.

Kerry yavuze ko nubwo bimeze bityo, hari ibihugu byatangiye guha agaciro abatinganyi ko ariko ntawe ukwiye gucika intege ahubwo urugamba rwo kubaha uburenganzira ibihugu byose bikwiriye kururwana.

Randy Berry ni we wahsinzwe ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw'abatinganyi

Ati " Iki ni igihe cyo gushyira imbere uburinganire ko kubahana ku bantu bose hatitawe ku mahitamo bagira kubo baryamana (sexual orientation) cyangwa ku bitsina byabo.”
Randy Berry wari usanzwe aba i Amsterdam mu Buholandi ahagarariye USA. Kerry yavuze ko Berry azagira uruhare rufatika mu kuvana abatinganyi mu ihohoterwa ndetse n’ivangura ribakorerwa.

Akazi yashinzwe gakubiyemo guhuza ibikorwa bya USA mu bijyanye n’uburenganzira bw’abatinganyi ndetse no kuvuganira uburenganzira bwabo hirya no hino ku Isi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages