Mu kirego yatanze ku wa Mbere, Alva Johnson, utuye muri Leta ya Alabama yavuze ko muri Kanama 2016 ubwo bari Florida, Trump yamukuruye akaboko akamusoma bari mu mdoka yakoreshwaga mu kwiyamamaza.
CNN yanditse ko mu kirego cye, Johnson yavuze ko ubwo Trump yamenyeshwaga ko igihe cyo kugeza ku baturage imigabo n’imigambi ye kigeze, uyu mugore ngo yamubwiye kugenda akitwara neza.
Undi nawe ngo yahise amufata akaboko amushimira uburyo akora akazi ke atizigamye, undi abonye ko Trump ashaka kumusoma ku munwa ahita ahindukiza umutwe ariko n’ubundi aranga arabikora.
Johnson unavuga ko yahabwaga umushahara muke kubera ko ari umugore kandi w’umwirabura, yavuze ibyamubayeho hari benshi babibonye barimo; Pam Bondi wari Intumwa Nkuru ya Leta ya Florida, Karen Giorno wari Umuyobozi Mukuru n’abandi bari bamwungirije nka Earl "Tony" Ledbetter, Mitch Tyner na Nick Corvino.
Mu itangazo yashyikirije CNN ariko Bondi yavuze ko ibyo Johnson ashinja Trump ari ibinyoma kuko nk’umushinjacyaha iyaba yarabonye ikintu kidakwiye atari kurebera.
Giorno utigeze asubiza ubusabe bw’iki kinyamakuru na Bondi bemeza ko batibuka ibyabereye muri iriya modoka, ndetse bagahakana kuba baragaragaje ko bashimye imyitwarire ya Trump.
Si ubwa mbere kandi ngo Trump yari yitwaye nabi kuri Johnson kuko ubwo bahuraga bwa mbere mu 2015 nabwo yamubwiye amagambo ataramushimishije nyuma yo kumwitegereza cyane.
White House ivuga ko ibirego bya Johnson ari ibinyoma kandi nta shingiro bifite kuko uretse kuba Trump ataramusomye, mu gihe yiyamazaga nta vangura ryigeze ribaho ryaba irishingiye ku gitsina, uruhu, ubwoko, n’ibindi.
Johnson yinjiye ku rutonde rw’abandi bagore bavuga ko Trump yagiye abitwaraho nabi, uwavuzwe cyane ni Stephanie Clifford ukoresha amazina ya Stormy Daniels wishyuwe ibihumbi 130 by’amadolari na Michael Cohen wari umuyamategeko wa Trump kugira ngo atavuga ko baryamanye.





Ibitekerezo 0