Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho Kosovo ruri i La Haye mu Buholandi, kuri uyu wa 16 Nzeri 2026 rwamuhamije ibyaha birimo ubwicanyi, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’imyaka itatu rumuburanisha.
Thaci w’imyaka 58 ni umwe mu bashinze umutwe w’ingabo zaharaniye ubwigenge bwa Kosovo, KLA, ubwo Kosovo yari ikiri intara ya Serbia.
Ubushinjacyaha bwamushinjaga kugira uruhare mu kwica Abanya-Serbia bagera ku 100 ndetse n’ibindi birimo kuzimiza abantu. Icyakoze urukiko rwagaragaje ko hari ibitarabonewe ibimenyetso.
Thaci yaburanishijwe hamwe n’abandi bayobozi batatu bahoze bayoborana KLA, bose baregwaga ibyaha bifitanye isano n’intambara yabaye muri Kosovo.
Hashim Thaci yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Kosovo ubwo iki gihugu cyatangazaga ubwigenge mu 2008. Nyuma yaje kuba Perezida, ariko yegura mu 2020 kugira ngo aburane.
Muri Kosovo, abantu ibihumbi bari bateraniye ahantu hatandukanye bareba itangazwa ry’umwanzuro w’urukiko kuri ‘ecrans’ nini.
Mu murwa mukuru, Prishtina, amashusho yakwirakwijwe yagaragaje bamwe mu baturage barira nyuma yo kumva igihano yakatiwe.
Mu baturage ba Kosovo, Thaci afatwa nk’intwari kubera uruhare yagize mu rugamba rwo guharanira ubwigenge, mu gihe muri Serbia bamuvumira ku gahera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!