Noelle Dunphy yasabye urukiko gutegeka Rudy Giuliani kumuha impozamarira ya miliyoni 10$ z’amadolari.

Uyu mugore watangiye gukorana na Guliani mu 2019, yavuze ko yajyaga amusaba ko amukorera ibikorwa by'ishimishamubiri yonka igitsina cye [cya Giuliani] n’ibindi biterasoni, bikarangira yanze no kumwishyura amafaranga bari baravuganye.

Noelle Dunphy yari nk’umunyamabanga mu biro bya Giuliani ubwo yatangiraga gukorana na Trump.

Mu kirego cy’amapaji 70 yashyikirije urukiko, Noelle yavuze ko Giuliani yahoraga yasinze, agatungwa n’ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro bizwi nka Viagra ari nacyo cyatumaga buri gihe ashaka imibonano mpuzabitsina.

Noelle kandi avuga ko Giuliani yamutegekaga buri gihe kwambara ubusa cyangwa imyenda migufi iriho amabendera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko yamuteshaga umutwe akamukorakora cyangwa akamusaba ishimishamubiri kandi ari mu masaha y’akazi.

Uyu mugore yavuze ko afite amashusho ya Giuliani agaragaza ibikorwa bye by’ubushurashuzi no mu gihe yabaga ari mu kazi.

Mu gihe Noelle yakoreraga Giuliani, avuga ko aribwo yari mu manza za gatanya n’umugore we wa gatatu wamufuhiraga cyane, ku buryo yajyaga aza mu biro agatongana cyangwa agashaka kurwana n’abagore bakorera umugabo we.

Noelle Dunphy yirukanywe mu biro bya Giuliani mu 2021 atishyuwe miliyoni 2 z’amadolari yari amurimo nk'uko ikirego cye kibigaragaza.

Umujyanama wa Giuliani mu by’itumanaho, Ted Goodman, yahakanye ibyo shebuja aregwa, avuga ko Noelle azwiho gukunda abagabo bafite amafaranga ndetse ko bamwe mu basore bigeze gukundana babitanzemo ubuhamya.

Yavuze ko atari ubwa mbere uwo mugore ashinjwe kubeshya gufatwa ku ngufu ngo ahabwe amafaranga, ngo kuko hari ikindi kirego yatsinzwemo yashakagamo impozamarira ya miliyoni eshanu z’amadolari.

Noelle na Giuliani bakoranye mu gihe cy'imyaka itatu
Noelle na Giuliani bakoranye mu gihe cy'imyaka itatu