- Ku wa 18 Gashyantare 2025 ni bwo Umushinjacyaha Mukuru, Paulo Gonet, yatanze ikirego ashinja Bolsonaro gutegura umugambi wo kwica Lula amuroze kugira ngo agume ku butegetsi.
Mu kirego cya Gonet cy’impapuro 272, agaragaza ko uyu mugambi wari urimo abandi bayobozi 34 bashakaga kugumana ku butegetsi na Bolsonaro, aho mu bari kwicwa hari harimo n’Umucamanza Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Alexandre de Moraes, utaravugaga rumwe na Bolsonaro.
Gonet mu kirego yanditse agira ati “Abagize uyu mutwe w’abanyabyaha bateguriye mu biro by’Umukuru w’Igihugu umugambi wo gutera inzego wahawe izina ’Green and Yellow Dagger’, bagamije gukuraho ubutegetsi na gahunda ya demokarasi.”
Mu Ugushyingo 2024 ni bwo Polisi ya Brésil yashyikirije Gonet raporo isobanura uwo mugambi, aho igaragaza ko aba bayobozi bagerageje guhatiriza abakomeye mu gisirikare kuwinjiramo.
Ku rundi ruhande Bolsonaro ahakana ibyo birego byose.
Yagize ati "Nta kibazo mfite ku byo banshinja, habe na kimwe. Waba warigeze ubona iteka ryo gukuraho Perezida? Nanjye sindaribona.”
Urukiko rw’Ikirenga rugiye gusuzuma iki kirego. Nicyemezwa Bolsonaro n’abandi bayobozi 34 bashinjwa gufatanya na we bazajyanywa imbere y’inkiko baburanishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!