Igikomeje kwibazwaho ariko kuri Dr. Pham ni ibitekerezo bye byakunze kunenga Leta ya Kabila ku mugaragaro, nk’aho mu 2012, ubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wigaruriga umujyi wa Goma, yabaye nk’uwushimagiza.
Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru The New York Times ku wa 30 Ugushyingo 2012 yari ifite umutwe ugira uti ‘Niba ushaka ko Congo igira amahoro, yirekure ihirime’, hari aho agira ati “icyaba cyiza kurushaho ni uko igihugu gihora mu makimbirane adashira, cyagabanywamo uduce twinshi dufite ubutegetsi bufite umurongo muzima aho abaturage bashobora gusangira ibyiza by’igihugu.”
Dr. Pham yanenze bikomeye Umuryango mpuzamahanga ngo wihorera mu byo gupfundikanya ibyitwa Amasezerano y’Amahoro adashira kandi aherera mu mpapuro, ukihunza ukuri nyako kwa Congo.
Asa nk’uca amarenga kuri M23, icyo gihe yavuze ko hari ubwo imitwe y’inyeshyamba ishinjwa guhungabanya umutekano kandi hari n’ubwo iba yirengera, inarengera inyungu z’ubwoko n’imiryango yabo.
Dr. Pham kandi mu mwaka ushize wa 2017, yumvikanye avuga ko Amerika ikwiye guhagarika kubona Kabila nka Perezida ngo kuko Itegeko nshinga rya Congo ubwaryo ritakimwemera.
Icyo gihe, Umujyanama wa Kabila mu bya dipolomasi, Kikaya Bin Kalubi yabwiye Jeune Afrique ko Dr. Pham aba yigaragaza nk’umuntu ugendera ku mahame ya za Leta zigenga mu gihugu kimwe.
Mu bindi Dr Pham azaba ashinzwe, harimo gukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere, hamwe n’iterambere muri politiki n’ubukungu bwabyo.
Azanakurikirana kandi iby’iterambere rya demokarasi, sosiyete sivile na gahunda z’icyurwa ry’impumzi ku bushake, aho azajya akorana bya hafi na ba ambasaderi ba Amerika mu karere, n’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO