00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukekwaho kwica Floyd arasaba ko ikirego giteshwa agaciro,GDP y’u Bufaransa yamanutseho 13%….amakuru hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 August 2020 saa 10:01
Yasuwe :

Uwahoze ari umupolisi ushinjwa kwica George Floyd nyuma yo kumara iminota umunani amupfukamye ku ijosi, Derek Chauvin yasabye umucamanza gutesha agaciro ikirego cy’ubwicanyi aregwa.

Uwunganira Derek Chauvin mu mategeko yabwiye umucamanza ko nta bimenyetso bihari simusiga byatuma umukiliya we akurikiranwaho icyaha cyo kwica umuntu yabigambiriye kandi ku bushake.

Umucamanza yavuze ko George Floyd yishwe mu buryo ndengakamere ku buryo mu gihe Chauvin na bagenzi be baba bahamwe n’ibyaha baregwa bashobora no guhanishwa ibihano birenze ibiteganywa n’amategeko.

George Perry Floyd Jr. yapfuye ku wa 25 Gicurasi 2020 nyuma yo kumara iminota hafi icyenda yashinzwe ivi ku ijosi na Derek Chauvin.

Derek Chauvin yasabye umucamanza gutesha agaciro ikirego cye

===================================================

Mu yandi makuru ……

Ibyo Abanya-Tanzania bateze kuri Magufuli mu gihe yaba atsindiye indi manda

Nyuma y’uko Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, atangarije ko azongera kwiyamamaza, agahatanira kongera kuyobora iki gihugu, Abanya-Tanzania bamwitezeho byinshi mu gihe yaba yongeye gutorwa.

Mu baturage baganiye n’ikinyamakuru The Citizen bavuze ko babona imbere ari heza ndetse ko nta kabuza Perezida Magufuli azakomeza guhindura ibintu muri manda ye ya kabiri.

Umwe muri aba baturage ni Fredrick Kusena wavuze ko yashimishijwe na Gahunda ya Magufuli yo kugeza umuriro mu cyaro.

Yagize ati “Nanyuzwe n’isezerano ryo kugeza umuriro mu bice by’icyaro aho nanjye mba, Ubu mba mu kizima ariko ndizera ko azasohoza isezerano rye”

Isack Jared utuye Dodoma, we avuga ko yiteze byinshi ku nguzanyo zizajya zihabwa ba rwiyemezamirimo bato. Ati “Nakunze gahunda yo kugeza inguzanyo zihendutse ku rubyiruko kandi ibi nibyo dushaka kugira ngo dukomeze gukora ubucuruzi.”

Iki cyizere Jared agihuriyeho na Chilowona usanzwe ukora na we ubucuruzi buto uvuga ko Magufuli asohoza isezerano rye. Ati “kubona inguzanyo kiracyari ikibazo gikomeye kuri twe dukora ubucuruzi buto ariko twifuza gukura ngo dutanga n’umusoro mwinshi”

Yakomeje agira ati “Magufuli arakora kandi nizera ibyo avuze byose kuko abishyira mu bikorwa, nk’umucuruzi w’ibyo kurya, twijejwe ko tuzarushaho gutera imbere nyuma yo guhabwa inguzanyo zigenewe barwiyemezamirimo bato nkatwe.”

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania ateganyijwe kuba mu Ukwakira 2020 gusa itariki azaberaho ikaba itaratangazwa.

Mu gihe Perezida Magufuli yaba yongeye gutorerwa indi manda Abanya-Tanzania bamwitezeho kugeza umuriro mu cyaro no korohereza abacuruzi bato kubona inguzanyo

===================================================

U Budage: Abatemera kwambara agapfukamunwa bigaragambije

Abatemera gahunda yo kwambara agapfukamunwa n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19,kuri uyu wa 29 babyukiye mu mihanda yo mu murwa mukuru Berlin.

Iyi myigaragambyo yiswe ‘Festival of Freedom and Peace’ yatangiye saa tatu za mu gitondo yitabirwa n’abagera ku bihumbi 38 ariko iza guhoshwa n’inzego z’umutekano muri iki gihugu ubwo abigaragambya bari batangiye gutera amacupa.

Andreas Geisel yavuze ko iyi myigaragambyo yasize abagera kuri 300 batawe muri yombi.

Si ubwa mbere muri iki gihugu haba imyigaragambyo y’abatemeranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko no ku wa 1 Kanama hari habaye indi ihuza abagera ku bihumbi 20.

Mu Budage abatemera amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa barigaragambije

==================================================

Abanduye Coronavirus barenze miliyoni 25

Umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 ku Isi hose warenze Miliyoni 25 ndetse n’abapfa bakomeza kwiyongera.

Umugabane wa Amerika ni umwe mu yugarijwe cyane kuko ubarizwaho abarenga ½ cy’abanduye iki cyorezo ku Isi yose.

Mu bihugu bikomeje kuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abandura n’abapfa harimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibarurwamo abarenga miliyoni 5 banduye n’abasaga ibihumbi 183 bapfuye.

Ikindi gihugu cyugarijwe ni Bresil ifite abanduye barenga Miliyoni 3 mu gihe abamaze kwitaba Imana nabo bagera ku bihumbi 120.

Ku mugabane wa Afurika igihugu cyiza ku isonga mu kugira umubare w’abantu benshi ni Afurika y’Epfo ibarurwamo abanduye barenga ibumbi 620, abo imaze guhitana bo bakaba bagera ku bihumbi 13.

Umubare w'abamaze kwandura Covid-19 ku Isi hose warenze Miliyoni 25

===================================================

Umusaruro mbumbe w’u Bufaransa wagabanutseho ibirenga 13.%

Kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Umusaruro mbumbe,GDP w’u Bufaransa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 wagabanutseho 13..8%.

Ikigo cy’Ibarurishamibare n’Ubushakashatsi mu bijyanye n’ubukungu mu Bufaransa ubwo cyashyiraga hanze aya makuru ku wa 28 Kanama 2020,cyavuze ko iri gabanuka ry’umusaruro mbumbe ryatewe n’igihungabane ry’ubukungu mu bijyanye n’u rwego rw’indege ndetse n’ubukerarugendo ahanini bishingiye kuri gahunda ya Guma mu rugo yatumye ibikorwa byinshi bihagarara.

Iki kigo cyivuga ko kuva cyatangira kugenzura ibijyanye n’ibikorwa by’ubukungu mu Bufaransa ko iri ariryo hungabana rikomeye ribayeho kuva mu 1949.

Kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe umusaruro mbumbe w’iki gihugu nabwo wari wamanutse ku kigero cya 5.9%.

Umusaruro mbube w'u Bufaransa wagabanutseho 13.8% mu gihembwe cya kabiri cya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages