Giscard yabaye Perezida w’u Bufaransa hagati ya 1974 na 1981. Umunyamakuru Ann-Kathrin Stracke yatanze ikirego mu rukiko rw’i Paris avuga ko mu Ukuboza 208 ubwo bari mu kiganiro, uwo mukambwe w’imyaka 94 yamukorakoye inshuro nyinshi.
France 24 yatangaje ko Giscard atibuka ibyo bintu, nkuko byatangajwe n’abanyamategeko be.
Ann-Kathrin Stracke ukorera igitangazamakuru WDR cya Leta y’u Budage, avuga ko byabaye mu Ukuboza 2018 ubwo yari yagiye gufata ikiganiro cya Giscard.
Ubwo ikiganiro cyari kirangiye, ngo bafashe umwanya w’ifoto, Giscard akorakora inshuro ebyiri ku kibuno cy’uwo munyamakuru w’imyaka 37. Uwo mugore ngo yagerageje kumwiyaka undi arakomeza.
Ikinyamakuru WDR cyasabye abanyamategeko bacyo gukora iperereza kubyo uwo munyamakuru yavugaga, baza gusanga ari byo bandikira Giscard bamwihanangiriza.
Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko uwo munyamakuru yanze guhita atanga ikirego kuko atari asobanukiwe imikorere y’inkiko zo mu Bufaransa. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo yatanze ikirego.
Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwirinze kugira icyo butangaza kuri ayo makuru.



















TANGA IGITEKEREZO