Mu nyandiko y’iki kinyamakuru II quotidiano Nazionale yasohotse kuri uyu wa Gatatu byavugwaga ko “Papa Francis arwaye”, afite ikibyimba akaba yarasuzumwe na Dr Fukushima wo mu Buyapani, umuganga nawe wahakanye ko atigeze akorera Papa Francis ikizami na kimwe.
Reuters ivuga ko nanone iki kinyamakuru kandi cyari cyaravuze ko kajugujugu ya Vatican yagiye gushaka inzobere mu mu mujyi wa Pise mu Butaliyani ngo akorere ibizami Papa Francis i Vtican muri Mutarama uyu mwaka.
Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’i Vatican, Lombardi yavuguruje aya makuru agira ati “ndavuguruza neruye ko nta muganga wo mu Buyapani wigeze agera i Vatican gukora ibyo bizami. Nanone ndemeza neza ko Papa afite ubuzima bwiza. Yego, afite ibibazo mu maguru ariko umutwe umeze neza.”
Biteganyijwe ko Papa Francis azasura ibihugu bya Afurika birimo Centrafrika, Uganda na Kenya mu mpera z’ukwezi gutaha.


















TANGA IGITEKEREZO