Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis mu bihe binyuranye yagiye agaragaza ko hakwiye gushakwa igisubizo cyahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine, ndetse aherutse kuvuga ko Ukraine yakwirengangiza abo mu Burengerazuba bw’Isi, ikemera guhagarika kurwana ikajya mu biganiro atari ubugwari ahubwo ari ukurengera ubuzima bw’abantu bukomeje gutikira.
Gusa nubwo Papa yavuze ibyo, Vatican yavuze ko uyu mushumba nta butumire yigeze ahabwa bumusaba kujya mu Burusiya, bityo ko nta rugendo ategenya kuhagiririra.
Ibi bitandukanye n’ibyiriwe mu bitangazamakuru by’imbere mu Bufaransa Ku wa Kabiri ku itariki 19 Werurwe, bivuga ko umushumba wa Kiliziya azasura u Burusiya muri Kamena uyu mwaka ndetse ko na Vatican yatangiye kuganira n’abadipolomate b’u Burusiya kuri urwo ruzinduko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!